Urban Boyz ni itsinda ryo mu Rwanda ririmba injyana ya RnB na Afropop, rigizwe n’abasore babiri ari bo James Manzi (Humble Jizzo), na Muhammed Nshimiyimana (Nizzo).
Itsinda rya Urban Boyz ryatangiye umuziki muri 2007, mu karere ka Huye aho aba basore bigaga, icyo gihe Nizzo yigaga muri Sefotek, Humble G yiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Safi akaba yarigaga i Gitwe gusa akaba yarakundaga kuba ari i Huye mu muryango.

 

Nizzo ubusanzwe mbere ya 2007 yari asanzwe afite irindi tsinda yaririmbagamo. Amaze guhura na Humble G, nibwo bahuye na Safi nawe wari ufite mugenzi we baririmbanaga bose bafata icyemezo cyo gukora itsinda rimwe rya Urban Boyz ari abasore batanu. Abasore batanu bari bagize itsindarya Urban Boyz yari; Rino G, Skotty, Humble G, Safi, ndetse na Nizzo. Ku mpamvu za bamwe Rino G ndetse na Skotty baje kuva mu itsinda hasigara batatu ari Safi Madiba, Nizzo, na Humble G bakomeje gukorana mu myaka 10 yakurikiyeho kugeza ubwo mu mwaka wa 2017 Safi nawe yaje kuva muri iri tsinda akarisigira Nizzo na Humble Jizzo.


mu mwaka wa 2007 nibwo itsinda Urban boys ryasohoye indirimbo yabo ya mbere bakoranye ari batanu yitwa “Ikicaro” ikaba yarahise ikundwa kandi irabamenyekanisha cyane cyane mu mujyi wa Huye. mu mwaka wa 2008 nibwo iri tsinda ryahise ritandukana hasigara 3, icyo gihe bahita bakorana indirimbo ya mbere bahuriyemo ari batatu bayita “Sindindyarya” yatumye bongera kuvugwa cyane mu muziki w’u Rwanda banamenyekana cyane mu mugi wa Kigali.


Mu mwaka wa 2009 nibwo iri tsinda ryafashe icyemezo cyo kuva i Huye bakerekeza mu mujyi wa Kigali, aho bari bagiye guhanganira n'abandi bahanzi bari bahatuye ari naho bakorera umuziki wabo. Icyemezo cyo gukorerea muri Kigali cyarabahiriye cyane, kuko bahise baba itsinda rikomeye basohora Album yabo ya mbere bise “Icyicaro”.


Mu mwaka wa 2012 ubwo bafashwaga na Alex Muyoboke, nibwo batangije Inzu ikora umuziki (Studio) yitwaga “The super Level” nyuma yaho baza no gukora Label yari igizwe na Urban Boyz, Mico The best na Fireman ndetse na Bruce Melodie wamazemo igihe gito.


Muri 2012 nibwo Urban Boyz bashyize hanze album yabo ya 2 bise Ishyamba. Yariho indirimbo zabo zakunzwe cyane nka Ishyamba, Umwanzuro, Indahiro, Umfatiye Runini, Sipririyani, Reka mfukame, n’izindi…..

In March 2013, Urban Boyz yatwaye ibihembo bine bya Salax Awards mu byiciro bitandukanye, “Artist of the Year”, “Best Male Artist”, “Best Group” and “Best Video|”.


Iritsinda ryakoze akazi gakomeye aho kugeza muri 2016 bari bamaze gukora Album 6 ari zo “Icyicaro”, “Ishyamba”, “Gatebe Gatoki”, “Batatu ku rugamba”, “Kelele” ndetse na “Adam na Eva.”
Urban boyz kandi, yakoranye indirimbo na Jackie Chandiru yiswe “Take it off”, bakorana na Iyanya mu ndirimbo “Tayali”, bakorana na Timaya mu ndirimbo “Show me love” , Radio and Weasel bakoranye “Pete Kidole” ndetse na Sat B w’umurundi mu ndirimbo “Urankirigita”.


Urban boys bitabiriye ibitaramo bikomeye banaririmbana n’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika nka Burnaboy, Iyanya, Awilo Longomba, Victoria Kimani, Vanessa Mdee, Bebe cool, Radio na Weasel, Navio, Sheebah n'abandi.
Mu mwaka wa 2016 itsinda Urban boys ryegukanye Irushanwa rya PGGSS season ya 6 bahabwa Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.  Nyuma yo gutsinda iri rushanwa iri tsinda ryatangiye kuzamo ibibazo aho mu mwaka wakurikiyeho 2017 bahise batandukana n’uwahoze abafasha (nka Manager) Nsengumuremy Richard ari nawe wayoboraga The Super level, mu mezi yakurikiyeho Urban Boys Nibwo yahise inatandukana na Safi Madiba nyuma y’imibanire itari myiza yari imaze iminsi ivugwa hagati ya Safi na Nizzo Kaboss.


Nyuma yo Gutandukana na Safi Madiba, iri tsinda abantu benshi bari bafite amatsiko yo kumva rikora indirimbo zitarimo ijwi rya Safi, bahise batungurwa n’indirimbo “Mfumbata” yaje ari indirimbo iri ku rwego rwo hejuru, irakundwa cyane ndetse ikorerwa video nziza yatumye abakunzi ba Urban boys bibagirwa ibibazo byari bimaze iminsi muri iri tsinda.


Muri 2018 basohoye indirimbo “Kigali Love” akaba ri nayo izitirirwa Album yabo ya 7 ari nayo ya mbere bazaba bakoze ari 2. Indirimbo yabo "Ntakibazo" bakoranye na Riderman hamwe na Bruce Melody yageze ku rwego rutazibagirana mu Rwanda ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kurusha izindi zose zayibanjirije ndetse inatwara "Kiss summer awards 2018" igihembo Gitangwa na Radiyo Kiss FM yo mu rwanda ku ndirimbo yatowe cyane kurusha izindi. Muri uyu mwaka ninabwo bafunguye Studio yabo bwite yitwa “Urban Records”.