Social Mula ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya afrobeat na R&B, akaba yaramenyekanye ku ndirimbo z’urukundo zirimo amagamobo akomeye nk’iyitwa “Ku ndunduro”.


Amazina ye bwite ni Mugwaneza Lambert (Mu-La), yavukiye ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi. Yavutse mu 1992 akaba ari mwene Munyaneza Claudier na Mukabandora Illuminee, bucura mu muryango w’abana 3. 
Akiri muto nyina yari yaramuhimbye akazina ka Dynamique, kuko yakundaga ibintu byo kuririmba mu birori cyane cyane iby’abanyeshuri. Yigiye amashuri abanza ku Rwesero hanyuma ayisumbuye ayakomereza ahitwa Groupe Scolaire de La Trinité ayarangiriza kuri APAPE i Gikondo muri Computer Sciences and Management. Ubwo yigaga muri Trinité i Gisenyi, yigeze gushinga itsinda yari ahuriyemo n’abandi basore babiri ryitwaga «Three Friends Boyz » icyo gihe baririmbaga mu buryo bw’umwimerere, bagakora ibitaramo mu kigo aho bigaga. Iryo tsinda ryaje gusenyuka kubera ubwumvikane buke. Indirimbo ya mbere yasohoye yayisohoye yiga mu mwaka wa 5 wa secondaire, ikaba yaritwaga “Ijoro ryiza”, yakorewe na T-Brown. Akimara kuyikora nibwo abantu batangiye kumushyigikira bitewe n’uko bumvise iyi ndirimbo.


Arangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013 nibwo yahise yinjira mu muziki nk’umwuga aho yahise asinya amasezerano na Alex Muyoboke agatangira kumubera manager N’ubwo bamaranye igihe gito. Icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat muri icyo gihe nibwo yasohoye indirimbo zirimo “Abanyakigali “, “Muvara”, N’Izindi…. Iyi ndirimbo Abanyakigali ikaba yarahataniye umwanya w’indirimbo y’umwaka ya 2013 muri Salax Award ariko ntiyatsinda aho uwo mwanya watwawe na “Bagupfusha ubusa” ya Urban Boyz byari bihanganye.
Mu mwka wakurikiyeho wa 2014 social Mula yarakoze cyane, kuko yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Rurayunguruye”, “Mu buroko”, “Ndi serieux” n’ “Agakufi” bituma muri uwo mwaka ashyirwa mu bagombaga guhatanira Salax Award ya 2014 (Nominee), gusa ntiyatorwa.


Umwaka wa 2016 niwo mwaka wahiriye Social Mula kurusha indi yose kuko yakoze indirimbo zamenyekanye kurusha izindi zose. Icyo gihe yaretse injyana ya Afrobeat ba Dancehall yari asanzwe akoramo, ayoboka injyana ya RnB Ariko iyi iza kumuhira kurusha mbere hose. Muri uyu mwaka nibwo yakoze indirimbo nka: “Umuturanyi”, “Amahitamo”, “Ku ndunduro” hanyuma mu mwaka wakurikiyeho wa 2017 akora Super star nayo yamwongereye abakunzi batari bake.


Kuru ubu afite iyitwa “Isegonda”, n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye murii 2018.