Kuri Uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021 Nibwo mu buryo bwagizwe ibanga Rikomeye, Umuhanzi uzwi ku izina rya P, Ubusanzwe akaba Yitwa NEMEYE Platini yasezeranye imbere y'amategeko n'ugiye kuba umufasha we witwa Olivia imbere y'ubuyobozi bw'umurenge wa Remera.
Ibi bibaye nyuma y'igihe kirekire Platini yari amaze yanga gushyira ahagaragara umukunzi we n'ubwo amakuru agera kuri Realhitrwanda yemeza ko yari amaze imyaka hafi 2 ari mu Rukundo n'uyu mukobwa.
Platini Yari umwe mu Bagize itsinda ryamenyekanye cyane rya Dream Boys, abenshi bakaba baramenye cyane urukundo rwe na Ingabire Diana baje gutandukana. Kuva icyo gihe nta gakuru k'urukundo Rwa P Kongeye kujya mu itangazamakuru.
Biteganyijwe Ko Platini na Olivia bazashyingiranwa imbere y'Imana kandi bagahita babana kuya 27 Werurwe 2021

Platini arahira imbere y'amategeko

Platini n'umugore we Bamaze Gusezerana

Abaherekeje Platini mu Gusezerana

Urugo Rushya
Comments 0