Kuri uyu wa
kabiri Tariki 28 Gashyantare 2021 Nibwo hatanzwe ibihembo Byitiriwe “The Choice
awards 2020” bitegurwa na Televiziyo nshyashya mu Rwanda yibanda ku myidagaduro
“ISIBO TV”
Uyu Muhango
wabereye mu birori byakurikiranwaga LIVE kuri ISIBO TV hamwe no ku mbuga
nkoranyambaga nka Youtube, aho abatsinze muri buri cyiciro batumiwe
bagashyikirizwa ibihembo byabo mu birori byasusurukijwe na DJ ira, hamwe n’abandi
bashyushyarugamba nka M Irene, n’abandi….
Gahunda yo
gutanga ibi bihembo yatangiye gutunganywa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mbere aho
abahatana bari bashyizwe mu matsinda agera kuri 5 bagombaga gutorwa kuri
internet, Ibi bihembo bikaba byaragombaga gutangwa ku itariki ya 31 Mutarama
2021. Icyakora amatariki yo gutanga ibi bihembo yakomeje kwigizwa inyuma ,
ndetse n’ibyiciro by’abahatana bigenda bihinduka aho hongewemo ibindi byiciro birenga
5 bitari byaratangajwe mbere.
Abahawe ibihembo
Rero bakubiye mu Matsinda 12, ataravuzweho rumwe na benshi ariko muri Rusange
akaba agaragaramo ibyiciro bitandukanye by’abagira uruhare mu ruganda Rw’imyidagaduro
mu Rwanda.
DORE
IBYICIRO BY’ABAHATANA N’ABEGUKANYE IBIHEMBO BYA “THE CHOICE AWARDS 202”
1. The Choice Diaspora Artist of the Year:
Meddy
2. The Choice Video Director of the
Year: Bagenzi Bernard
3. The Choice DJ of the Year: DJ Diaro
4. The Choice Influencer of the Year:
Rocky Kirabiranya
5. The Choice Tribute award 2020: Dj Miller
6. The Choice Video of the Year: Atansiyo
ya Platini P
7. The Choice Actress of the Year: UWIMPUNDU
Sandrine (Ukina muri Umuturanyi yitwa Rufonsina)
8. The Choice Actor of the Year: BIMENYIMANA
Ramadhan (Uzwi nka Bamenya)
9. The Choice Female Artist of the
Year: Marina Deborah
10. The Choice Male Artist of the Year: Bruce
MELODIE
11. The Choice Icon of the Year: TOM
CLOSE
12. The Choice New Artist of the Year:
JUNO KIZIGENZA

Rocky umuntu abantu benshi bigaanye mu mwaka wa 2020 (Best Influencer)

DJ Diaro niwe wabaye DJ W'umwaka

Hope wari umufasha wa nyakwigendera DJ Miller niwe wamufatiye igihembo

JUNO KIZIGENZA Umuhanzi mushya w'umwaka 2020

TOM CLOSE, Igihembo cy'uwakoze ibikorwa by'indashyikirwa
Comments 0