UMUHANZIKAZI YOUNG GRACE YATANGIJE IKIGANIRO KIZAJYA KIVUGA KU BAKOBWA BABYARIYE MU RUGO (Single Mothers Vibe)

KALISA Jay
2020-06-21 22:21:34
Entertainment
 757207

Umuraperikazi Young Grace, kuri ubu yamaze gutangiza ikiganiro cyibanda ku bakobwa babyaye batarashaka (Single Mothers)  kizajya gica kuri Channel ya Youtube Young Grace Abayizera, akaba avuga ko iki kiganiro yise SMV (Single Mother Vibe) kigamije gutanga inama ku bakobwa bakiri bato mu rwego rwo kubafasha kwirinda inda zitateguwe hamwe no gufasha abakobwa kuri ubu batwite badafite abagabo, babahumuriza bakanabereka inzira yo kwikura mu bibazo barimo.

Young Grace n'umutumirwa mu kiganiro SMV


Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda babyariye mu Rugo, ariko azwi nk’umwe mu bakobwa bagize ubutwarii bukomeye bwo kwemera ku mugaragaro ko atwite igihe inda yari itaragaragara.
Ubwo Young Grace yari atwite yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yifotoza amafoto aherekejwe n’amagambo agaragaza ko atewe ishema cyane no kuba atwite yitegira kuba umubyeyi,  ibintu ubusanzwe bidakunze kubaho ku bakobwa batwaye inda batarashyingiranwa n’abagabo mu buryo buzwi.

Young Grace yari atewe ishema no Kwitwa umubyeyi.

Inkuru y’uko Young Grace atagikundana na se w’umwana yari atwite, yarushijeho gutera abantu benshi kwibaza kuri uyu muraperikazi ukunzwe, abenshi bakaba bari biteze ko azagaragaza agahinda no kwicuza ndetse wenda akaba yarekeraho kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bikaba n’iherezo ku muziki we. Aha rero niho Young Grace yarushirijeho kugaragaza ko Atewe ishema no kuba yitegura kuba Umubyeyi atitaye ku kuba yaba ari kumwe na se w’umwana cyangwa batari kumwe.

Young Grace n'umwana we ukiri muto

 
Nyuma yo Kwibaruka umwana mwiza cyane Yise Diamante (uyu akaba yarahawe iri zina na mbere y’uko avuka) Kuri ubu Young Grace avuga ko arajwe ishinga no gufasha bagenzi be uyu munsi bari kunyura mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo. Akaba abona ko ubuhamya bw’abanyuze muri ubwo buzima ndetse n’inama zabo byafasha umuryango nyarwanda mu kubaka sosiyete nziza, no guharanira imibereho myiza ya Ba bana bavuka muri ubwo buryo. Young Grace kandi avuga ko azajya anatumira bamwe mu basore bafite abana ariko bakaba batabana na banyina mu rwego rwo kugirana ibiganiro mpaka byubaka.

REBA SINGLE MOTHER VIBE HANO

Advertisment

Comments 0

Advertisment

New Content

Audio

Moni By Amalon

Label: 1k Entertainment - Prod: DavyDenko 14.72 Hits
download Now
Audio

Oya By B-Threy

Label: Green Ferry Music - Prod: Dizo Last 7.28 Hits
download Now
Audio

Bye Bye By Ice Saiger

Label: Unknown - Prod: Masterkey On The Beat 2.5 Hits
download Now
Audio

Aho Wansize By Sun P Ft Bull Dogg

Label: Unknown - Prod: Trackslayer 7.02 Hits
download Now
Video

Bahabe By Dj Marnaud Ft Bushali

Label: Unknown - Dir: Unknown 2.05 Hits
download Now
Video

Oya By B-Threy

Label: Unknown - Dir: Unknown 1.12 Hits
download Now
Video

Bye Bye By Ice Saiger

Label: Unknown - Dir: Unknown 0.44 Hits
download Now
Audio

Rwanda By T-Y Wurwanda ft Fanny

Label: Unknown - Prod: Unknown 1.22 Hits
download Now
Audio

My Dream By T-Y Wurwanda ft Fanny

Label: Unknown - Prod: Unknown 1.49 Hits
download Now
Audio

Toto By Okkama

Label: Unknown - Prod: Element & Bobo Pro 3.2 Hits
download Now
Audio

Akagezi By John Singleton Byiringiro

Label: Unknown - Prod: Trill Element Visions 2.31 Hits
download Now
Video

Rukundo By Mr Hu

Label: Unknown - Dir: Unknown 0.58 Hits
download Now
Video

Toto By Okkama

Label: Unknown - Dir: Unknown 0.44 Hits
download Now
Audio

Amashimwe By Muraza Ft Fifi

Label: Unknown - Prod: Unknown 1.54 Hits
download Now
Audio

Tell Me By StepUp Ft All Stars

Label: StepUp Record - Prod: Kc Pro On The Beat 8 Hits
download Now
Video

Agacupa By Nel Ngabo

Label: Kina Music - Dir: Unknown 1.83 Hits
download Now
Audio

Ni Wowe By V-Fla Blood Me Ft Ashly

Label: Unknown - Prod: Unknown 5.05 Hits
download Now
Audio

Slay By Gaga

Label: Unknown - Prod: Brizz Beat 4.77 Hits
download Now
Audio

Urukerereza By Clarisse Karasira Ft Mani Martin

Label: Unknown - Prod: Clement The Guitarist 14.9 Hits
download Now
Audio

Data Ninde By Douglas Ngiro

Label: Unknown - Prod: Unknown 3.69 Hits
download Now

sell all